Hari ku itariki ya 04 Gicurasi 2025 hagati ya saa 19:00 na saa 20:00 z'ijoro mu gihugu cya TANZANIA ubwo umushoferi w'umunyarwanda wari utwaye ikamyo yavaga TANZANIA yerekeza mu RWANDA ifite ibirango RAG 706 /RL 4832, ya MWUNGUZI Theoneste yayobye inzira ahitwa NYABUGOMBE bitewe nuko bari gusana umuhanda bigatuma umushoferi wari utwaye Ikamyo witwa NTIHANABAYO Safari afungwa ashinjwa kwangiza umuhanda kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru uyu mushoferi akaba agifunze.
Uko ikibazo giteye nuko NTIHANABAYO Safari umushoferi utwara ikamyo w'umunyarwanda ubwo yari ageze ahazwi nka NYABUGOMBE yanyuma aho umuhanda uri gusanwa, we yabonye nta nkomyi imbere ye akomeza gutwara ikamyo bisanzwe.
Uwabashije kugera aho afunguye avugako NTIHANABAYO Safari afungiye yatunguwe n'abantu baje batera amabuye imodoka yari atwaye aho kumuhagarika akabikangamo ibisambo agakomeza gutwara adahagaze.
NTIHANABAYO Safari yaje guhagarikwa ageze mu birometero bibiri abwirwa ko yangije umuhanda uri gusanwa, ako kanya yahise atabwa muri yombi ajyanwa muri gereza BENAKO.
RUCOGOZA Fils umushoferi woherejwe gutwara ikamyo yari ihetse umuzigo arinayo NTIHANABAYO Safari yari atwaye, yatubwiyeko yamugezeho bakamara umwanya baganira,
RUCOGOZA Fils avugako yageze ku modoka yayitegereza ku mapine akabona ntakigaragaza ko imodoka yaba yangije umuhanda, nibyari ku mapine byagereranywa no kuba hari ahataru hakumutse ariko bitahabwa uburemere nk'ubwo byahawe.
Tumubaza ku ufungwa rya NTIHANABAYO Safari, avugako yafungiwe BENAKO aza kwimurirwa NYAKAHURA akomeza BURAMIRU hafi na RUSAHUNGA ubu akaba agejejwe KAGERA BUHARAMULO.
Umugore wa NTIHANABAYO Safari witwa NYIRANTEZIRYAYO Philomene yatubwiye ko umugabo we yamwoherereje ubutumwa kuri WhatsApp amubwira ko bagiye kumufunga ngo yangije umuhanda, ntibabashije kuvugana uretse ko yamubwiye muri ubwo butumwa ko nta cyapa yigeze abona bityo agatwara bisanzwe.
NYIRANTEZIRYAYO Philomene avuga ko umugabo we baje kuvugana nyuma y'iminsi ibiri afunze akamubwirako bari kumusaba Miriyoni 32,000,000 z'amashilling ya Tanzania kugirango arekurwe. Ayo mafaranga yavuzeko ntaho yayakura.
NYIRANTEZIRYAYO Philomene ndetse n'abamwe mubo mu muryango wa SAFARI bagiye kureba umukoresha we kuwa 11 Gicurasi 2025 ababwira ko icyo kibazo ari kugikurikirana.
Tuganira na Madam wa Safari yavuze ko nyuma yaho umukoresha w'umugabo we yaje kubabwira ko basabwe gutanga amafaranga ibihumbi 400,000frw by'amanyarwanda, ariko Philomene umudamu wa SAFARI akamubwira ko atayabona, ahubwo yayabaguriza akazishyurwa nyuma.
NYIRANTEZIRYAYO Philomene avugako umukoresha w'umugabo we yaje kubizeza ko SAFARI afungurwa kuko ibyasabwaga byose byatanzwe ariko barategereza baraheba.
Mu mwanya muto MWUNGUZI Theoneste umukoresha wa Safari NTIHANABAYO yaduhaye, yavuze ko umushoferi we yarenganyijwe kuko nta kimenyetso bigeze bagaragarizwa cyo kwangirika ku muhanda.
Ati "Umushoferi yatubwiye ko nta cyapa yabonye, ikindi imodoka yari ifite ubwishingizi ndetse bwa COMESA ariko ibyo byose byarirengagijwe hafungwa umushoferi."
Akomeza avuga ko basabwe kwegera abashinwa bakora uwo muhanda bakabaha ibaruwa ivuga ko ntakibazo bafitanye, ubu bakaba batarayihabwa.
Gusa ibyo byose nubwo biri kuba NTIHANABAYO Safari yitabye urukiko ku wa 19 Gicurasi 2025 kandi atunganiwe, bivugwako SAFARI azongera kugezwa imbere y'urukiko tariki 06 Kamena 2025.
KANYAGISAKA Justin umuyobozi wa ACPLRWA sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu. Avuga ko ayo makuru bayamenye kandi bari kuyakurikirana.
Tuganira yadutangarije ko kariya ari akarengane kuko umushoferi yarayobye ntiyangije umuhanda, iyo aho hakorwa umuhanda haba hari icyapa umushoferi ntiyari kukirengaho ni mugihe kandi imodoka nayo ifite ubwishingizi bwa COMESA, hakabaye harabayeho gupima bikanyura muri izo nzira.
Aha kandi bwana Justin KANYAGISAKA avugako hatumvikana uko hafungwa umushoferi imodoka bakayireka ikagenda kandi ariyo yakabaye ifite ikibazo.
Uyu muyobozi wa Sendika y'abatwara amakamyo yijeje ko bagiye gukomeza gukurikirana ndetse no gukorana n'inzego bwite za Leta kugirango uyu NTIHANABAYO Safari afungurwe.
Ni mugihe ubwishingizi bwa COMESA buhabwa amakamyo yambukiranya imipaka akorera muri ako kareka Africa y'iburasirazuba ndetse n'Amajyepfo.
NTIHANABAYO Safari akaba amaze ibyumweru bitatu afunze aho yagiye yimurirwa muri gereza zitandukanye, ubu bivugwa ko afungiye ahitwa KAGERA BIHARAMULO PRISON.