ACPLRWA Website
Bemeza ko bafite ikizere ko igihe kimwe bazumvwa,  gutwara ikamyo ni umwuga waraga umwana wawe. Byagarutsweho n'abashoferi mu kiganiro na Sauti ya Dereva.
TESTIMONY (UBUHAMYA) Drivers

Bemeza ko bafite ikizere ko igihe kimwe bazumvwa, gutwara ikamyo ni umwuga waraga umwana wawe. Byagarutsweho n'abashoferi mu kiganiro na Sauti ya Dereva.

by Bahati on 2025-01-28 13:39:03 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 125 | Shared: 0

Mu gihe ikinyamakuru SAUTI YA DEREVA gikorera ku muyoboro wa YouTube gikomeje gukurikiranira hafi ubuzima bwa buri munsi bw'abashoferi b'amakamyo cyane cyane abambukiranya imipaka ndetse n'abakorera mu gihugu, 


Umunyamakuru wa Sauti ya Dereva  yagiranye ikiganiro n'abamwe muri abo bashoferi bakorera akazi kabo mu mahanga, aho yagarukaga ku ngingo igendanye n'uburyo aba bashoferi babasha kwishyira hamwe ndetse n'uburyo bishakamo ibisubizo mu kwikemurira bimwe mu bibazo bahura nabyo mu mwuga wabo.

Kuri iyo ngingo abashoferi bagarutse k'uburyo babashije kwishyira hamwe nubwo akenshi batabonekera rimwe ngo babashe kwicarana imbonankubone kubera imiterere y'akazi kabo, ariko aba bashoferi babwiye umunyamakuru ko bumwe mu buryo bakoresha kugirango bahuze ibitekerezo ari uguhurira kumbuga za Whatsapp zibahuza.

Bamwe muri aba bashoferi bavuze ko bibumbiye muri sendika yabo yitwa ACPLRWA ari nayo ibaba hafi kenshi mu kubafasha gukorerwa ubuvugizi iyo bahuye n'ibibazo mu kazi kabo. 

Bavugako aho bo batabasha kugera sendika ibagererayo ikabafasha gukemura ibyo bibazo bagenda bahura nabyo cyane bari mu mahanga.

Ibi kandi bihanywa nabo ACPLRWA yagiye ikura mukaga, bumvikana bashimira kuba iyi sendika ikomeje kubaba hafi mu bibazo bahuye nabyo mu bihugu banyuramo, aha bagaragaza ko iyo hataba ubuvugizi bwa sendika ibibazo bagiye bahura nabyo bamwe muri bo batari kubyikuramo ntabundi bushobozi bisabye. 

Mubyingenzi ACPLRWA ikurikirana, harimo abo ifasha bakoze impanuka zishobora no guhitana ubuzima bw'abantu kandi umushoferi w'ikamyo ari imahanga, abo yishyurira amande binyuze mu kigega cyayo cyo gufashanya no gutabarana ACPLRWA SOCIAL SOLIDARITY ndetse n'abandi yabaye hafi mu gihe bakomerekeye mu kazi. 

TWIZERIMANA Abdallah umwe mu baherutse gufashwa na ACPLRWA yatangaje ko ubwo yari mu gihugu cya Tanzania aho yari atwaye imodoka ipakiye GAZ (zikoreshwa murugo) ageze aho agomba kubanza guca ku munzani kugirango barebe ko atarengeje ibyo agomba kuba apakiye kuwa 24/01/2025, basanga umunzani ugaragaza ko yarengeje ibyo atwara, we avuga ko yahagurutse ibiro bye byuzuye ndetse n'ahandi yari yapimye yasangaga ntakibazo, ageze ku munzani wa VIGWAZI ni Tanzania ho baje gusanga arenza ibiro, aha aba asabwa kwishyura amande yarenga amadollar ibihumbi 2,000 aya uyashyize mu manyarwanda ari hafi miriyoni 3, kandi agomba kwishyurwa n'umushoferi ubwe. Uyu TWIZERIMANA Abdallah  niko guhita amenyesha sendika uko ikibazo kimeze, abayobozi ba ACPLRWA batangira guhana amakuru na bayobozi ba sendika zo muri Tanzania kugirango ikibazo gikemuke,

Ikibazo cyakemutse nta giceri we ubwe ahatanze, TWIZERIMANA ashimira imbaraga za sendika ku bufatanye n’ubuyozi bw'abashoferi n'imikoranire mu bihugu banyuramo kuko yahavuye byose bikemutse kandi nta mafaranga yatanze. 

Mu magambo ye abigarukaho, yagize ati” kenshi turabivuga bakagirango nugufana ariko sendika yamfashije niyo mpamvu ndimo ntanga ubuhamya kandi nahavuye rwose ntakibazo na kimwe kibayeho ibyo byose ndabikesha sendika “. 

Undi mushoferi w'ikamyo witwa  NDINZI Nelson wakoreye impanuka KAHAMA - Tanzania kuwa 20/01/2025 ahagana saa 10:30 za Kigali akagonga Umwana ubwo yanyuraga ku ikamyo yari igiye guparika, agahura n'uwo mwana wambukaga umuhanda. NDINZI avugako yagerageje gufata feri ngo atagonga uwo umwana, ku bw'amahirwe umwana ntiyakomeretse cyane ajyanwa kwa muganga kugirango barebe ko yaba yagize ikibazo gikomeye, uwari utwaye Ikamyo ariwe NDINZI  Nelson we ajyanwa kuri police, 

Nawe avuga ukuntu sendika yamubaye hafi muri iyo nzira yose ndetse anavuga ko haba amafaranga yaciwe mu kuvuza umwana yishyuwe  na ACPLRWA SOCIAL SOLIDARITY, ibihumb 160  by'amashilingi  yishyuwe na  sendika ndetse  hanabaho kumvikana n’umuryango wuwo mwana  kugirango ayo mafaranga abe ari nayo gusa basubizwa, ndetse banasaba umuryango ko habaho  gufunga ikirego muri police kugirango ntihakomeze kubaho gukurikiranwa.

NDINZI Nelson avuga ko muri ibyo bihe byose sendika yamufashije cyane kurusha na company akorera kuko yaherutse ababwira ko akoze impanuka  ariko Company itigeze ibigira ibyayo nkuko sendika yabikoze cyane ko byarangiye abivuyemo amahoro, 

Aha NDINZI avuga ko ubutabazi bwa sendika bwihuse cyane kumutabara ari naho ashimira cyane sendika umuhate igira mu kuba hafi abanyamuryango bayo igihe cyose bagize aho bayikenera mu ngendo bakora.

Yasoje agira ati iyo hatabaho ubumwe bwa sendika hari kwishyurwa amafaranga arenze ayo yishyuye byose rero akabikesha ACPLRWA.

Aba bashoferi b'amakamyo bombi  ndetse n'abandi bagiye nafashwa mu bihe bitandukanye bashimira ubufasha ndetse n’ubuvugizi  bahabwa na ACPLRWA mu bibazo byabo ndetse banakomeza gushishikariza abandi kwiyunga kuri sendika kubera uburyo bafasha abanyamuryango babo, kuko ighe cyose umushoferi ari muri sendika atagira ikibazo na kimwe kuko iba iri hafi ya buri munyamuryago wayo cyane ko ibikorwa bya sendika bigaragara uko babyihamiriza.


Abari mu mwuga wo gutwara amakamyo, bagiye bumvikana kenshi bataka uruhuri rw'ibibazo bahura nabyo,

Muri iki kiganiro Sauti ya Dereva yagiranye n'abamwe muribo, bemeza ko kwishyira hamwe no guhuza imberaga, bizatuma bagira bimwe bikemurira ndetse ijwi ryabo rirusheho kumvikana. Bemeza ko bafite ikizere ko igihe kimwe bazumvwa ibisubizo bikaboneka cyane ko gutwara ikamyo ari umwuga waraga umwana wawe.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA