ACPLRWA Website
Urugendo yakoranye n'umugabo we utwara ikamyo rwamufunguye amaso
TESTIMONY (UBUHAMYA) Drivers

Urugendo yakoranye n'umugabo we utwara ikamyo rwamufunguye amaso

by Bahati on 2025-08-21 10:44:20 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 223 | Shared: 0

Iyo  umushoferi afashe isafari yakije ikamyo, umuryango we usigara ute!? Ni ikibazo Ikinyamakuru Sauti ya Dereva cyibajije gifata urugendo rwo gushaka umwe mubashobora ku gisubiza.

Umushoferi w'ikamyo yambukiranya imipaka, umuryango umuhanze amaso kuko aba azagarukana ibitunga urugo ndetse n’ibibeshaho umuryango muri rusange.

Abenshi muribo bubatse ingo ndetse n'imiryango yabo bagendana amasengesho y'abasigaye murugo ngo b'azagaruke amahoro cyane ko hari abo ubuzima bwabo burangirira mu nzira.

Imiryango imwe n’imwe igorwa n’uko umugabo ari we wenyine winjiza ibitunga urugo, ugasanga bimwe mu bibazo birakemutse ibindi bibuze uko bikemuka bitewe n’uko uwinjiza ari umwe kandi umuryango ukeneye byinshi bitakwinjizwa n'umuntu umwe.

Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo bafite imiryango bagiye bagerageza gushakira abo mu miryango yabo ibyo bakora byakunganira ibyo binjiza mu kazi kabo, ibituma babasha kuba bakemura bimwe mu byo urugo rukeneye badategereje ibiturutse k'umushahara.

Ni muri urwo rwego ikinyamakuru cya Sauti ya Dereva gikorera kuri  YouTube gikurikirana bya hafi inkuru z’abashoferi ndetse n’ubuzima babayemo, cyahisemo gutera intambwe kijya gusura  umuryango w’umushoferi utwara ikamyo zambukiranya imipaka unabarizwa muri sendika yabo ACPLRWA kugirango atange ubuhamya bw'uko imibereho iba ihagaze nyuma y’uko  abagabo we w'umushoferi w'ikamyo yerekeje  isafari.

UMWARIWASE Clementine Fridaus, ufite umugabo utwara Ikamyo

Tariki 18/08/2025 nibwo Sauti ya Dereva yasuye UMWARIWASE Clementine Fridaus, umudamu w’umwe mubashoferi witeje imbere agushaka icyo gukora mu buryo bwunganira umushahara w’umugabo we nk’uko yabiganirije icyo kinyamakuru.

Aganira nicyo gitangazamakaru yatangaje byinshi ku buzima babayemo ndetse n'uko yahisemo gushaka icyo gukora aho gutegereza umushahara w’umugabo we utwara ikamyo.

Uyu mubyeyi Clementine akaba yaragize igitekerezo yanashyize mu bikorwa cyo gushinga inzu ikodesha ibikoresho byo mu gikoni bikoreshwa mu bukwe ndetse n'inama zitandukanye, akaba yanategura amafunguro muri byo birori binyuze muri Business yashinze.


Ni akazi akorera I Nyamirambo ahitwa kuri 40 ari ho iyo nzu akoreramo ibarizwa ahateganye na Post de Sante (Dialogue).

Kuri we avuga ko igitekerezo cyaje nyuma y’uko akoranye isafari n’umugabo we maze akibonera ibibazo abashoferi bahura na byo n’uburyo bibatwara amafaranga menshi mu nzira, ni ko kuzana igitekerezo agishyikiriza umugabo we bamaze kukiganiraho, Umwariwase Clemantine atangira kuzigama amafaranga make make kugeza igihe abonye igishoro cyo gutangira ibyo akora kuri ubu.

Mu magambo ye yagize ati ”Nkimara gukorana urugendo n’umugabo wange nkabona ingorane bahura na zo mu nzira, mbona n’uburyo amafaranga twajyanye yose twayakoresheje agashira kandi tutaranagaruka, ibyo nge niyishyuriye urugendo rwange byose umugabo atamfashije, nahise mbona ko nkwiye gushaka icyunganira akazi k’umugabo wange kugirango  mbe nabasha kugira bimwe nkemura murugo ntamutegereje”

Yakomeje avuga ko hari icyo byamufashije cyane ko byinshi umugabo aza agasanga byakemutse biturutse muri ya business nto yatangije.

Yagize ati "Nk’ubu umugabo wange rwose araza agasanga minerval y’abana yarishyuwe, ibyo kurya mu rugo birahari ndetse tumeze neza kubera ko dufite aho dukura  amafaranga yo gukemuza ibyo bibazo tutamuhamagaye kandi na we iyo ageze murugo arishima bityo ayo azanye akaba yanakoreshwamo ibindi.

Yakomeje rero agira inama abadamu bategereza ko abagabo babo bava imahanga mu kazi kugirango babone ibitunga urugo, bakwiye  kwitinyuka bagashaka ibyo gukora kugirango bazamure umuryango ndetse borohereze abagabo babo kuko yasanze muri ibyo bihugu bagendamo bahura n’ibibazo byinshi kuburyo bwa bushobozi biteze bushobora kuba buke  bitewe nuko bakemuye byabindi bahuye nabyo mu nzira.


Clementine kuri we abonako ari ikintu kinini umuryango uba wungutse udategereje ko wa mugabo wagiye Isafari akemura ibiri mu rugo.

Yasoje agira inama abagabo na bo kureka abadamu babo bagasohoka bakagira ibyo bakora ntibabe abo kwicara mu rugo gusa, ariko kandi ashimira ACPLRWA uko ikomeza kuba hafi y'abatwara amakamyo kuko bahura na byinshi.

Clementine Fridaus akaba ari umwe mu badamu b'abashoferi biteje imbere wasuwe na Sauti ya Dereva imusanze aho akorera kugirango baganire ndetse anababwire bagenzi be uko urugo n’umuryango muri rusange basigara nyuma y’uko umugabo afashe ikamyo akajya isafari.

Bimwe mu bikoresho bibarizwa mu iduka rya Fredaus


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA