ACPLRWA Website
ABASHOFERI BO MURI ACPLRWA BARAYIVUGA IMYATO.
OFFICALS All

ABASHOFERI BO MURI ACPLRWA BARAYIVUGA IMYATO.

by Admin on 2024-08-18 19:33:30 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 117 | Shared: 0

Bamwe mu bashoferi babarizwa muri sendika ya ACPLRWA bagaragaza ko ibafatiye runini mu kazi kabo bakora, bakaboneraho gusaba abatari bayigana bakora akazi kamwe nabo kuza bagahuza imbaraga.


ACPLRWA akaba ari sendika ihuriyemo abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu, ikaba ikorera mu bihugu bitandukanye, byiganjemo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba.


KAMARAMPAKA Elisaphan ni umwe muri bano bashoferi, agaragaza ko ubu ACPLRWA yahinduye imikorere ku buryo n'abanyamuryango bayo, basigaye baryungukiyemo mu buryo bufatika.


Yagize ati "Nta bikorwa byagaragagara bifatika, sendika yabaga yakoreye abanyamuryango bayo, ariko ubu tuvugana ibikorwa birahari, ubuhamya burahari, butari, ubwu mushoferi umwe, ahubwo bw'abashoferi benshi yagiye ifasha mu buryo buumwe cyangwa ubundi".
" Nanjye tuvugana mu kwezi kwa Gatandatu nari kumwe na komite yari yagiye gutabara umushoferi wari wabuze umufasha we, twagiye ku mufasha gushyingura turamutabara, ibyo itegeko riteganya ku munyamuryango wagize ibyago yarabibonye".

MUDAHERANWA Cyprien nawe nundi mushoferi ubarizwa muri iyi sendika, nawe agaragaza ko ACPLRWA ijya imutabara aho rukomeye.

Ati "Sendika rero ni ukuri, idufasha ibintu byinshi, ku ruhande rwanjye nagiye mpura ni bibazo mu muhanda, njyewe nka yiyambaza, kandi ikabikemura".

Uyu kandi akomeza aha ubutumwa bagenzi be bakora akazi kamwe bataraza muri iyi sendika ko baza bagahuza imbaraga bakihuriza hamwe.


Umuvugizi wiyi sendika ya ACPLRWA, DUSABIMANA Moise, agaragaza impamvu iyi sendika yabayeho, ndetse nibiswa ku wumva shaka kuyijyamo.


Yagize ati "Kugirango sendika ivuke, ni ukugirango ikorere ubuvugizi abanyamuryango bayo, abanyamuryango rero ni abashoferi batwara amakamyo, kandi ubuvugizi ikora ni ubujyanye n'umurimo, niyo mpamvu rero sendika yavutse, misiyo (ishingano) yayo ni ugukorera ubuvugizi abashoferi batwara amakamyo, ku bijyanye n'ibibazo bahura nabyo mu murimo bakora,"

None kwinjira muri ACPLRWA bisaba iki?

"Ugomba kuba uri umushoferi utwara ikamyo, ntabwo waba uri umuhinzi ngo uraza muri sendika y'abashoferi kuba umunyamuryango, tubanza kureba niba uri umushoferi utwara ikamyo ufite uruhushya rwo gutwara izo modoka, ikindi ni ugutanga imisanzu, no gukurikiza gahunda za sendika, nkuko amategeko abigena"

Sendika ya ACPLRWA ikaba yarashinzwe mu mwaka 1992, ikaba igizwe n'abanyamuryango bakomoko mu bihugu bitandukanye, byiganjemo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba, Amajyepfo ndetse no mw'ihembe rya Africa.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA