ACPLRWA Website
ACPLRWA iremeza ko abayiyitiriye batabifitiye uburengazira, bazabiryozwa
OFFICALS All

ACPLRWA iremeza ko abayiyitiriye batabifitiye uburengazira, bazabiryozwa

by Admin on 2024-08-26 10:18:11 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 146 | Shared: 0

Nyuma yaho byakomeje kuvugwa ko hari abiyitirira sendika ya ACPLRWA, batabifitiye uburengazira, ubuyobozi bw'iyi, sendika buvuga ko abo bazabiryozwa.


Dusabimana Moïse akaba ari umuvugizi w'iyi, sendika, nawe yemeza koko abo bantu bahari, ariko kandi ko icyo kibazo kizakurikiranwa n'inzego zibishinzwe, ndetse ababiri inyuma bakabiryozwa.


Yagize ati" Twe nka sendika ntitujya duhubuka, dutwara ibintu nkuko bikwiriye, tuziko icyo kibazo kizakurikiranwa, kandi kigakemuka, bigizwemo uruhare n'inzego zibishinzwe"


"Nibinagaragara ko hari abantu bakoresha izina rya sendika, batabifitiye uburenganzira, bazanabibazwa banabiryozwe"


Yakomeje asaba abanyamuryango ba ACPLRWA kujya bashishoza, bakirinda kuba hari abashobora kubayobya, biyitiriye iyi sendika, batabifite uburengazira.


ACPLRWA, akaba ari sendika yibumbiyemo abashoferi batwara imodoka nini zikorera mu Rwanda ndetse zambukiranya imipaka, aho bakunze gukorere mu bihugu byiganjemo ibyo muri Afurika y'Iburasirazuba.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA