ACPLRWA Website
Umwe yapfuye undi ararokoka mu gihe Impanuka z'amakamyo zikomeje kwiyongera.
ACCIDENTS (IMPANUKA) Driver

Umwe yapfuye undi ararokoka mu gihe Impanuka z'amakamyo zikomeje kwiyongera.

by Bahati on 2025-03-15 16:00:14 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 80 | Shared: 0

Babyita Canga moto mu rurimi rw'igiswahili, bishatse gusobanura uruhuri rw'ibibazo by'umwihariko  ku bashoferi batwara Amakamyo manini yambukiranya imipaka. Izi  ni inkuru z'akababaro zisimburana buri munsi ku bashoferi bagenda bahura n'impanuka mu bihugu by'amahanga aho bamwe bahasiga ubuzima abandi zikabasigira ubumuga bwa burundu.


Indi mpanuka yahitanye umushoferi utwara ikamyo yambukiranya umupaka witwa NKUSI George, Umunyarwanda wari uri mukazi, iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa 20:00 z'umugoroba wa 14 Werurwe 2025 ageze ahitwa KINONI muri MBARARA ni mugihugu cya UGANDA aho ikamyo yari atwaye yaguye umushoferi ahita ahasiga ubuzima.

Ibi bije nyuma y'izindi mpanuka zahitanye ubuzima bw'abashoferi b'Abanyarwanda batwara amakamyo harimo niherutse kubera mu gihugu cya Tanzania ahazwi nka Morogoro Umushoferi w'umunyarwanda agahira mu ikamyo yatwaraga  agakongoka ubwo imodoka yafatwaga n'inkongi y'umuriro nyuma yuko yari imaze  kugongana n'indi yo mu gihugu cya Tanzania nayo  yari itwaye ibikomoka kuri Petrol.

Si NKUSI George gusa kuko muri iki cyumweru turi gusoza kuko hari nundi mushoferi witwa UKWISHAKA Richard utwara ikamyo y'ikigo LIMOZ yarokotse impanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Werurwe 2025 ahagana saa 06:00 za mugitondo zo mu Rwanda.

Uyu Richard UKWISHAKA , avuga ko ubwo yari ageze mu ishyamba rya MUDAHURA ni muri Tanzania, yahuye n'indi Kamyo yaje imusanga mu mukono we agerageza kuyihunga ariko biranga biba ibyubusa birangira agonzwe ku gice cy'inyuma (trailer ) cy'ikamyo yari atwaye.

Muri iyi mpanuka yabereye Mudahura mu gihugu cya Tanzania ntawe yahitanye  uretse bamwe mu bagize uruhare mu guteza iyo mpanuka bakomeretse.

Impanuka nyinshi abashoferi batwara amakamyo yambukiranya imipaka bavugako zituruka ku mpamvu zitandukanye harimo nko gukoreshwa amasaha y'ikirenga kandi buri  munsi mu  kazi kabo ndetse no gutegekwa inshuro (trips) bagomba kugenda mu kwezi zirenze ubushobozi bwabo.

Ibi akaba aribyo baheraho bavuga ko ibyabereye Mudahura,   byagaragaye  ko umushoferi wateje impanuka ashobora kuba yari yasinziriye kandi atwaye ikamyo.

Mu kiganiro ikinyamakuru gikurikirana amakuru y'abatwara amakamyo gikorera ku muyoboro wa YouTube SAUTI YA DEREVA giherutse kugirana na Bwana RUKUNDO Abdoul Hakim akaba n'umunyamabanga wa Sendika y'Abashoferi batwara amakamyo akorera imbere mu gihugu ndetse nayambukiranya imipaka (ACPLRWA), yagarutse ku bibera mu mwuga wa gishoferi harimo n'impamvu zitera Impanuka.

Yagize ati "Ni impamvu zitandukanye ziba zishobora guteza impanuka yatera inkongi y'umuriro ariko rimwe na rimwe bigasaba ubugenzuzi bwimbitse"


Agaruka ku mubare w'impanuka zirenga 13 zabaye  muri uku kwezi kwa 3 (igihembwe cya mbere) uyu mwaka wa 2025, Bwana RUKUNDO Abdoul Hakim yagize ati "mu byukuri ni ikibazo giteye impungenge iyo urebye impanuka ziri kuba muri iyi minsi, ... usubaza amaso inyuma ukareba uti ese imodoka yakoze impanuka mu minsi 3 itambutse yakoreshwaga gute?, Ugasanga  Umukozi ntaruhuka n'ikinyabiziga yatwaraga ntigikoreshwa uko bikwiye. Ntekereza rero ko umunaniro mwinshi uri mubitera impanuka nyinshi iyo urebye amasaha zabereye naho zabereye,"

Mu makuru y'impanuka  zirenga 18 z'amakamyo za menyekanye mu mezi 3 abanza y'umwaka wa 2025, abashoferi barenga 6 bamaze kuzigwamo.


Ubuyobozi bwa ACPLRWA sendika y'abashoferi batwara amakamyo manini y'ambukiranya imipaka n'akorera imbere mu gihugu bwihanganishije umuryango wa NKUSI George wazize impanuka ndetse na Richard UKWISHAKA wakoze impanuka akayirokoka.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA