Mu gitondo cya tariki 31 Ukuboza 2024 nibwo hamenyekanye iby'urupfu rw'umushoferi watwaraga ikamyo nyuma yo kumara iminsi 24 ari muri COMA kubera impanuka yagize ubwo yarari mu kazi mu gihugu cya Tanzania.
Ni impanuka yamenyekanye ku mugoroba wo kuwa 07 Ukuboza 2024, B?Z?MUNGU Tarcisse ageze LUSAHUNGA ni mu gihugu cya Tanazania, ikimara kuba nyakwigendera ntiyahise yitaba Imana, ahubwo bagenzi be b'abashoferi bageze aho yakoreye impanuka bamushakira ubutabazi ndetse babasha no ku mugarura mu Rwanda mu buryo bwo gushaka uko yabona ubuvuzi bwisumbuyeho cyane ko yari yagiye muri COMA.
Bamugejeje m'u Rwanda ajyanwa ku bitaro bya kirehe ngo abashe kwitabwaho ariko kuko yari yababaye cyane yahise yoherezwa kubitaro bikuru bya CHUK i Kigali.
Mu kiganiro na TWAJAMAHORO Martin wari mu inshuti zahafi za nyakwigedera akaba yaranabashije kumugeraho kwa muganga yatubwiye ku rugendo rwa BIZIMUNGU Tarcisse.
Yagize at? "Tarcisse yaramaze iminsi ari umushomeri adafite akazi, nyuma yuko company yakoragamo ariyo prime cement igurishijwe, abayiguze bagahagarika akazi, nibwo yaje gushakisha ahandi yakorera maze asaba akazi muri petrocom baranamwemerera, ariko bamubwirako ategereza hakaza imodoka zo gukoresha,
Muri iyo minsi rero yarategereje ko imodoka ziza yari yabonye ahandi aba arimo gukorera ariko sinabashije kumenya izina ryaho neza ari nabo bari bamwohereje Tanzania, nuko mu kugera muri icyo gihugu akorera impanuka ahitwa LUSAHUNGA bagenzi be bamugejeje mu Rwanda babanza kumujyana kirehe ,agezeyo birananirana bamwohereza CHUK, naho bikomeza kwanga birangira bamujyanye mu bitaro bikuru bya gisirikare i Kanombe ari naho yaguye."
Nubwo icyateye iyi mpanuka yabanje kuvuna BIZIMUNGU Tarcisse ukuguru kitaramenyekana neza, bagenzi be bakeka ko umuhanda utari umeze neza hakaba hari hari ubunyerere bukabije bwatumye atabasha kuyobora neza imodoka. Ibikomere nyakwigendera yagize birimo kuvunika ukuguru n'imbavu nzagiritse ndetse zikanatobora ibihaha, byaje kuviramo BIZIMUNGU Tarcisse urupfu nyuma y'igihe kinini yaramaze muri comma arembye.
Bamwe mubo twabashije kuganira basanzwe bakora akazi ko gutwara amakamyo, bagaragaza impungenge ku miterere y'akazi kabo kuko usibye kuba bavuga ko nta masezerano y'akazi bagira, bakabaye banishingirwa kugirango mu gihe hakenewe ubuvuzi bukomeye nkubwo mugenzi wabo yari akeneye biborohereze kuko kwivuza birahenze, basanga kandi inzego bireba zikwiye gukurikirana uko bateganyirizwa kugirango no mubihe nkibi, umuryango wa nyakwigendera ubashe guhabwa ibyo amategeko ateganyiriza umukozi uguye mu kazi.
BIZIMUNGU Tarcisse yitabye Imana asize abana babiri bimpfubyi dore ko na nyina wabo bana yari amaze igihe nawe apfuye.