Abashoferi b'Abanyarwanda batwara amakamyo ubusanzwe bamara igihe kinini mu kazi kabo bakorera mu bihugu bituranye n'u Rwanda, baratakamba kubera impanuka bahura nazo bakabura ubuvuzi bukwiye.Bituma bamwe bahasiga ubuzima kubwo gutinda kugera ku mavuriro, cyangwa kutitabwaho uko bikwiye.
Ku itariki ya 28 z'ukwezi kwa 11 umwaka wa 2024 nibwo umushoferi witwa Eric ICYIMANINGENEYE yahuye n'impanuka ageze SHERUWE Tanzania, impanuka yaje no guhitana ubuzima bwe.Ni impanuka yabaye ubwo yari ahagaze agiye kureba imodoka ye yari igize ikibazo cyo kumena amavuta yaturukaga muri oil seal, asohoka agiye gusuzuma ikibitera,
Indi modoka yari yikoreye imbaho ituruka inyuma igonga imodoka yari itwawe na Nyakwigendera imbaho yari itwaye zirasandara zibagwaho aho yari ahagaze n'amugenzi we bari bajyanye mu rugendo.
Iyo mpanuka ikimara kuba uwo bari barikumwe yahise apfa ako kanya naho Eric ICYIMANINGENEYE ajyanwa kwamuganga aba ari naho ashiriramo umwuka,
Amakuru avugako ivuriro ryari hafi ritari rifite ubushobozi buhagije bwo gusuzuma neza Nyakwigendera ngo barebe neza niba uretse ukuguru ataba yagize nikindi kibazo kuko nta na Radiography(X-ray )bagira yo kureba umubiri wose.
Nkuko twabitangarijwe na DUSABIMANA Moise, yadusubije agira ati "Bakimujyana kwa Muganga yababaraga ukuguru kuko kwari kwangiritse bikomeye, ariko bishoboka ko batamenye ko wenda yaba yagize ikibazo mu mutwe kuko ku mafoto njye nabonye yarafite ibikomere no ku mutwe, Bigaragara ko hatabonetse uburyo bwo kureba neza umubiri wose bita ku kuguru gusa".
Eric ICYIMANINGENEYE yitabye imana nyuma y'iminsi itatu akoze impanuka.
Siwe mushoferi wenyine w'Umunyarwanda uhuye n'impanuka akahasiga ubuzima, kuko kuwa 20 z'ukwezi kwa 09 uyu mwaka wa 2024 undi mushoferi w'umunyarwanda witwa Rukundo Suleiman wari werekeje Mombasa mu gihugu cya Kenya, agenze MTITO WA NDEI yakoze impanuka ubwo yikangaga imodoka yari imbereye agafata Feri bitunguranye, Tank y'amavuta yari atwaye ireguka ikubita ikizuru k'imodoka uwo bari bari kumwe ahita ahasiga ubuzima naho Sulaimani ajyanwa mu bitaro aho yamaze iminsi 3 ahabwa ubuvuzi ariko birangira nawe ahasize ubuzima.
Kugeza umubiri wa Nyakwigendera i Kigali nabyo byaje gusaba izindi mbaraga kuko ubundi umuryango w'umuntu wishakamo ubushobozi mu bufatanye n'umukoresha.
Kuki Ingobyi y'abarwayi (Ambulance) ibonwa nk'igisubizo!?
Umuvugizi wa Sendika y'abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka n'izikorera imbere mu gihugu ACPLRWA DUSABIMANA Moise yadutangarije ko haramutse habonetse Ambulance ubutabazi bwajya bwihuta.
Yagiz'Ati "Tubaye dufite Ambulance ihorana n'umuganga, yajya yihuta gutabara umunyamuryango wacu cyangwa umushoferi akitabwaho, bitandukanye nuko uhuye n'impanuka ategerwa imodoka cyangwa agatwarwa mu ikamyo kugirango agezwe kwa muganga, by'umwihariko kuko ibihugu tugendamo ari binini, aho byagaragara ko umuntu atagera i Kigali, yajya agezwa ku ivuriro rifatika kuko akenshi impanuka zibera mu nkengero ndetse kure y'amavuriro ashoboye"
Moise DUSABIMANA uvugira ACPLRWA avugako imitwarirwe y'imizigo nkizo mbaho iteye inkeke ariko kandi ikiraje inshinga abanyamuryango nukwishakamo igisubizo cya Ambulance yajya igoboka abashoferi yaba imbere mu gihugu cyangwa no hanze yacyo.
Umwe mubashoferi twaganiriye, yadutangarije ko bibabaje ko umushoferi mugenzi wabo ahitanwa n'impanuka ibaye hashize iminsi kandi byarashobokaga ko wenda ageze mu Rwanda yahabwa ubuvuzi bwizewe!
Ati "Urupfu twe tugenda hejuru yarwo cyane, bagenzi bacu batunyura mu myanya y'intoki, kugendana inkomere mu ikamyo wihuta ngo urebe ko yabona ubuvuzi bwihuse nabyo biramuhuhura, rero Sendika idufashije tukabona ingombyi y'abarwayi byatuma byibuze umushoferi azajya agezwa kwa muganga byihuse."
Ese Sendika ifite ubushobozi bwo kwigurira ingobyi y'abarwayi!?
Umuvugizi wa ACPLRWA avuga ko bo ubwabo batayigondera nk'abashoferi irikumwe n'ibikoresho byose bikenewe. Yagize ati "Turakomeza kwishakamo imbaraga nk'abashoferi batwara amakamyo, ariko tubonye inyunganizi byakwihuta. Ariko kandi dukomeje gushimira abashoferi uko dufatanya muri ibyo byago byose, ababuze ababo nabo turabihanganisha."
Umuvugizi wa ACPLRWA avuga ko bari kugerageza kwegera inzego n'imiryango itari iya Leta kugirango bunganirwe babone iyo ngobyi y'abarwayi kuko imisanzu y'abanyamuryango ubwayo idahagije.
Impanuka zo mu muhanda ni zimwe mu bihitana umubare munini w'abantu hagendewe ku mibare isohorwa n'inzego zitandukanye.