ACPLRWA Website
Umushoferi w'umunyarwanda yahiriye mu ikamyo arapfa bitewe n'impanuka yagiriye mu gihugu cyaTanzania.
ACCIDENTS (IMPANUKA) Driver

Umushoferi w'umunyarwanda yahiriye mu ikamyo arapfa bitewe n'impanuka yagiriye mu gihugu cyaTanzania.

by Bahati on 2025-03-05 17:31:55 Share: Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn Views: 47 | Shared: 0

Ni inkuru gusobanura ndetse no kumva bigoye ku bashoferi batwara amakamyo Manini yambukiranya imipaka,


Aba bashoferi batwara amakamyo bakaba bari mu gahinda gakomeye Ni nyuma y'uko babuze abashoferi babiri bagonganye ndetse bose bakahasiga ubuzima.

Nk’uko amakuru abivuga byari murukerera rushyira  kuwa gatatu tariki 5 ubwo  inkuru mbi yatashye I Rwanda ndetse no mu gihugu cyabaturanyi cya Tanzania  ari naho habereye  mpanuka ikomeye y'amakamyo abiri yagonganye, imwe yari itwaye ibikomoka kuri Peterol, zombi zigafatwa n'inkongi y'umuriro.

Ubwo  umwe mu batwara izi modoka nini zo mu rwego rwa categorie E w'umunyarwanda yerekezaga Tanzania aho yaragiye kuvana umuzigo awuzana mu Rwanda nk’uko basanzwe babikora, ageze MOROGORO ahura n’indi  kamyo nayo yaritwaye  ibikomoka kuri petrole  ziragongana, zihita zifatwa n'inkongi y'umuriro ikomeye, abashoferi bombi ntibagize amahirwe yo kurokoka.    

Hakomeje gutambuka amashusho ateye ubwoba nyuma y'iyo mpanuka yabaye mu buryo butari byoroshye kuzimya.

 Ni impanuka yagize ubukana bukomeye kuburyo kumenya amakuru ya banyakwigendera byagoranye kubera ko imodoka zahiye ziga kongoka ibyagoranye no kumenya abakoresha aribo ba nyiri modoka.   

Byaje kumenyekana ko umushoferi w'umunyarwanda NZIZERIMANA Djuma wari utwaye imodoka y'inyarwanda akaba yakoreraga umuntu ku giti cye nk’uko twahawe amakuru n’abashoferi bagenzi be ariwe wahasize ubuzima. 

Ni amakuru yaturutse ku gace gato ka Plaque ya Trelair (Igice cy'inyuma cy'ikamyo) mu gushakisha baje kumenya nyiri modoka.

Police yo muri ako gace  yabashije kuhagera igerageza kuzimya uwo muriro wari wafashe izo modoka zombi bitagize icyo bitanga. 

Ni impanuka yabaye hafi mu ma saa 01:30 zo murukerera nk’uko byatangajwe na police yo muri Tanzania 


Ubuyobozi bwa Sendika y'abashoferi batwara amakamyo ACPLRWA bwatubwiye ko, birenze ibyo umuntu yavuga kubura umushoferi muri buriya buryo, ariko kandi bwihanganisha umuryango we ukaba wanabashije kubimenyeshwa ndetse n'Umuryango wa gishoferi muri Rusange.

Police ya MOROGORO yatangaje ko  bababajwe  n’urupfu rw'abo bashoferi bombi bakoraga mwuga wo gutwara amakamyo banihanganisha imiryango yabo.


Leave a Comment
What did they say:
ACPLRWA-RWANDA