Ni inkuru gusobanura ndetse no kumva bigoye ku bashoferi batwara amakamyo Manini yambukiranya imipaka,
Aba bashoferi batwara amakamyo bakaba bari mu gahinda gakomeye Ni nyuma y'uko babuze abashoferi babiri bagonganye ndetse bose bakahasiga ubuzima.
Nk’uko amakuru abivuga byari murukerera rushyira kuwa gatatu tariki 5 ubwo inkuru mbi yatashye I Rwanda ndetse no mu gihugu cyabaturanyi cya Tanzania ari naho habereye mpanuka ikomeye y'amakamyo abiri yagonganye, imwe yari itwaye ibikomoka kuri Peterol, zombi zigafatwa n'inkongi y'umuriro.
Ubwo umwe mu batwara izi modoka nini zo mu rwego rwa categorie E w'umunyarwanda yerekezaga Tanzania aho yaragiye kuvana umuzigo awuzana mu Rwanda nk’uko basanzwe babikora, ageze MOROGORO ahura n’indi kamyo nayo yaritwaye ibikomoka kuri petrole ziragongana, zihita zifatwa n'inkongi y'umuriro ikomeye, abashoferi bombi ntibagize amahirwe yo kurokoka.
Hakomeje gutambuka amashusho ateye ubwoba nyuma y'iyo mpanuka yabaye mu buryo butari byoroshye kuzimya.
Ni impanuka yagize ubukana bukomeye kuburyo kumenya amakuru ya banyakwigendera byagoranye kubera ko imodoka zahiye ziga kongoka ibyagoranye no kumenya abakoresha aribo ba nyiri modoka.
Byaje kumenyekana ko umushoferi w'umunyarwanda NZIZERIMANA Djuma wari utwaye imodoka y'inyarwanda akaba yakoreraga umuntu ku giti cye nk’uko twahawe amakuru n’abashoferi bagenzi be ariwe wahasize ubuzima.
Ni amakuru yaturutse ku gace gato ka Plaque ya Trelair (Igice cy'inyuma cy'ikamyo) mu gushakisha baje kumenya nyiri modoka.
Police yo muri ako gace yabashije kuhagera igerageza kuzimya uwo muriro wari wafashe izo modoka zombi bitagize icyo bitanga.
Ni impanuka yabaye hafi mu ma saa 01:30 zo murukerera nk’uko byatangajwe na police yo muri Tanzania
Ubuyobozi bwa Sendika y'abashoferi batwara amakamyo ACPLRWA bwatubwiye ko, birenze ibyo umuntu yavuga kubura umushoferi muri buriya buryo, ariko kandi bwihanganisha umuryango we ukaba wanabashije kubimenyeshwa ndetse n'Umuryango wa gishoferi muri Rusange.
Police ya MOROGORO yatangaje ko bababajwe n’urupfu rw'abo bashoferi bombi bakoraga mwuga wo gutwara amakamyo banihanganisha imiryango yabo.