ACPLRWA Website
About Us

ABO TURIBO | WHO WE ARE:

I.                   INCAMAKE KURI ACPLRWA:

A.    ACPLRWA: ASSOCIATION DES CHAUFFEURS DES POIDS LOURDS AU RWANDA.

                  Ni Sendika y’Abashoferi batwara imodoka nini zambukiranya imipaka ndetse n’izikorera imbere mu gihugu.

B.     ICYO DUKORA: UBUVUGIZI.

C.    MU GICE CYO GUTWARA IBINYABIZIGA:

Kuva ACPLRWA yashingwa mu buryo bwemewe n’amategeko bigasohoka mu i Gazette ya Leta yo kuwa 01 Werurwe 1992, ikintu cya mbere kwari uguhuza abashoferi bose bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda rwo ku rwego rwa E, hagamijwe iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo n’uburenganzira bw’abashoferi batwara amakamyo, umutekano w’imizigo batwara, kugira uruhare mu iterambere ry’urwego rw’ubwikorezi ndetse n’iterambere muri rusange.

D.    KUBERA IKI ARI INGENZI:

Impuzandengo y’iterambere ry’ibihugu no kugedana n’ikoranabuhanga, bigomba kugendana n’ivugururwa ry’amategeko agenga umurimo, by’umwihariko amategeko mpuzamahanga agenga umwuga wo gutwara amakamyo.

II.                ABO TURIBO:

·         Amateka:

ACPLRWA yashinzwe mu mwaka wa 1992, Ni ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo ryabaye urufatiro rwo guharanira imibereho myiza y’abakozi (abashoferi) mu Rwanda mu myaka irenga mirongo itatu ishize.

Ni igitekerezo cyatangijwe n’Abashoferi b’abanyarwanda bari bahuriye Mombasa Kenya muri 1982 kugirango bikemurirere ibibazo bari bakomeje guhura nabyo umunsi ku munsi.

·         ICYEREKEZO:

Kubaka umwuga utekanye kandi ushinganye ku bashoferi, banyiri mizigo, ndetse n’abakoresha (Abashoramari).

·         IKIGENDEREWE:

Kuzamura ubunyamwuga mu gutwara ibinyabiziga byambukiranya imipaka binyuze mu kubakira abashoferi b’amakamyo ubushobozi n’iyubahirizwa ry’amategeko agenga umurimo.


·         INDANGAGACIRO TUGENDERAHO:

§  Ubunyangamugayo

§  Ubuvugizi

§  Uburinganire

§  Ubumwe

§  Gukorera mu mucyo

III.             INTEGO N'IBIKORWA:

A.    INTEGO:

Ø  Guteza imbere uburenganzira bw’abashoferi

Ø  Gutezimbere umutekano w’akazi n’imikorere myiza

Ø  Gutanga amahugurwa no kubakira abanyamuryango ubushobozi

Ø  Kurinda imizigo Abashoferi batwara

Ø  Kwita ku binyabiziga abashoferi batwara.

B.     IBIKORWA BY'INGENZI:

Ø  Gukora amahugurwa n’ibindi ibiganiro bihoraho mu gufasha abashoferi gusobanukirwa.

Ø  Gushyira imbaraga mu buvugizi bw’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ø  Ubufatanye n’imiryango ya leta cyangwa imiryango itari iya leta yaba iyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga.

Ø  Ubufatanye n'amashyirahamwe y'abakoresha / abashoramari mu by’ubwikorezi.

IV.             IMITERERE Y’IMIYOBORERE:

A.    IMIYOBORERE NA KOMISIYO ZA ACPLRWA:

o   Inteko rusange

o   Komite shingwabikorwa

o   Umuvugizi

o   Komite y'abagenzuzi b'imbere

o   Komite ishinzwe gukemura amakimbirane

o   Komite y'abajyanama

o   Komite ishinzwe imyitwarire

o   Komite y'Ubufatanye n’Ubucuruzi

o   Komisiyo y'amatora

B.     UBUYOBOZI :

                                                                               I.            Perezida: KANYAGISAKA Justin

Kuyobora  ku rwego rwa Perezida ACPLRWA  n’Inteko rusange no guhagararira ACPLRWA imbere y’amategeko.

                                                                             II.            Visi Perezida: KUBWUMUKIZA Fanuel

Visi Perezida wa Komite Nshingwabikorwa yungiriza Perezida wa Komite Nshingwabikorwa akanamusimbura igihe adahari cyangwa havutse ibindi bibazo. 

                                                                         III.            Umunyamabanga: RUKUNDO Abdoul Hakim

                                         Gufata inyandiko mvugo igihe cy’inama ya Komite Nshingwabikorwa n’Inteko Rusange, kubika inyandiko z’ishyirahamwe, gushyira umukono kunyandiko mvugo z’inama na Perezida, no gutegurira Komite Nshingwabikorwa raporo y’ibikorwa izashyikirizwa Inteko rusange mu nama isanzwe cyangwa idasanzwe. 

                                                                          IV.            Umubitsi: RUGAMBA Steven

Kwakira imisanzu n’izindi mboneka z’Ishyirahamwe, kugira mu bubiko ibitabo n’izindi mpapuro z’umutungo w’ishyirahamwe, gutegura ingengo y’imari, gukora ishusho y’umutungo na konti ikoreshwa na Komite Nshingwabikorwa, no gusinya hamwe na perezida wa Komite Nshingwabikorwa cyangwa na Visi Perezida wa Komite Nshingwabikorwa ku ma konti ya za banki

C.    ABANYAMURYANGO:

·         Abarishinze

·         Abaryinjiramo

·         Ab’icyubahiro.

Abanyamuryango barishinze n’abaryinjiramo ni bo banyamuryango nyakuri b’iri shyirahamwe. Bafite Uburenganzira n’inshingano bimwe mu muryango.

 Abanyamuryango b’icyubahiro bagishwa inama ariko ntibatora 

V.                IBYAGEZWEHO:

Ø  Ibikorwa by'ingenzi:

Twakoze ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ry'Amategeko agenga umurimo cyane nk’Amasezerano y’akazi, Ubwishingizi, guteganyirizwa ndetse numutekano mu kazi nkuko biteganywa mu itegeko No 66/2018 ryo kuwa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda

Ø  UBUHUZA:

Twagiye dukora ubuhuza hagati y'abashoferi n'abakoresha babo mu bihe bitandukanye, hitawe cyane ku mategeko agenga umurimo haba mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

 Ibi bikubiyemo ibibazo bijyanye n'amasezerano y’akazi, ubwishingizi, guteganyirizwa, hamwe n’umutekano mu kazi.

Ø  MU BIKORWA

Twakoranye n’ihuriro ry’abakozi mu by’ubwikorezi ITF mu gutezimbere umwuga wo gutwara amakamyo.

Twakoranye n’ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi n’ubwikorezi mu muhora wa ruguru (NCTTCA) muri gahunda zitandukanye zirimo amahugurwa, nubu tugikomeza.

Twakoranye kandi n’ibigo nka SFHI na USAID ku mishinga n’ubukangurambaga mu kurwanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ndetse n’izindi ndwara.

Ø  UBUFASHA BWATANZWE N’ABASHOFERI BAHUGUWE:

Abarenga 447 bafashijwe kubibazo bitandukanye kandi abarenga 1.000 bahawe amahugurwa n’ubu bigikomeje guhabwa mu byiciro bitandukanye.

Ø  MU MIBARE:

Umubare w'abanyamuryango: >1.000

Imishinga yarangiye:  >4

VI.             INDI MISHINGA ITEGANYIJWE:

v  Gahunda nka  NORTHERN CORRIDOR PUBLIC PRIVATE PARTNERSHIP COMMITTEE irakomeje mu kunoza imigendekere myiza  ndetse no kwihutisha ubwikorezi n’ubucuruzi mu muhora wa ruguru.

v  Hakomeje ibiganiro kugirango hashyirweho urwego ruhuriweho ruhuza ama sendika y’abashoferi mu karere U Rwanda ruherereyemo.

v  Mu Muryango wacu, tugira uruhare mu mibereho myiza yabaturage muri rusange, nko kubakira inzu zo guturamo abatishoboye, ndetse no kugira uruhare mu zindi gahunda za leta.

VII.          ABAFATANYA BIKORWA:

Ø  Polisi y'u Rwanda (RNP)

Ø  Ihuriro ry’abikorera mu Rwanda (PSF)

Ø  Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR)

UBUFATANYE MPUZAMAHANGA:

Amashyirahamwe y’abashoferi muri Afurika y’iburasirazuba (TANZANIA, KENYA, UGANDA, BURUNDI NA ZAMBIA)

VIII.       IMBOGAMIZI N'AMAHIRWE ATEGANYIJWE:

IMBOGAMIZI:

1.      Ubufatanye na Leta:
Umwuga wo gutwara amakamyo nturabasasha kwitabwaho na Leta kuburyo bukwiye. Dukeneye amategeko avuguruye akurikiranwa mu buryo buhoraho mu kurengera umukozi (Umushoferi) no mugihe ari mu mahanga mu butumwa bw’akazi.

Kugeza ubu, haracyari icyuho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko, gushyigikirwa, no guhuza imyumvire ku mbogamizi  n'ibikenewe mu kunoza uyu mwuga.

2.      Ibibazo by’ubushobozi:

Ishyirahamwe ryacu kugirango ritere imbere, rikeneye amafaranga yo gutera inkunga imishinga nko kwiga ku mategeko agenga umurimo, kurengera uburenganzira bw’abashoferi, gukoresha amahugurwa yisumbuyeho, no gutangiza udushya muri uyu mwuga wo gutwara amakamyo.

Iki cyuho kigabanya ubushobozi bwacu bwo gushyira mu bikorwa gahunda zimwe na zimwe duteganya.

3.      Ibibazo by'ubwishingizi n’ubwiteganyirize bw'abashoferi:

Mu gihe amakamyo dutwara afite ubwishingizi bwuzuye, abashoferi ubwabo ntabwo ubuzima bwabo bwishingiwe. Iyo habaye ibyago by’impanuka, abashoferi bashokemerekera muri izo mpanuka rimwe na rimwe bagahura n’ubumuga bwa burundu mu ubuzima bwabo bwose, ntibabashe no kubona ubuvuzi bukwiye.

Umushoferi uhasize ubuzima, umuryango we wakabaye ugira ibyo uhabwa mu bwiteganyirize, ariko iyo bitakozwe, wa muryango we uhita uba umutwaro ku gihugu. Uku kubura ubwishingizi n’ubwiteganyirize bya kagombye gukemurwa n’amategeko agenga umurimo, ariko ntibirabasha gushyirwa mu bikorwa hamwe na hamwe.

AMAHIRWE ATEGANYIJWE:

1.      Twizera ko amaherezo leta izasobanukirwa neza umwuga wa gishoferi n’imbogamizi wihariye.

2.      Turimo kwagura imbaraga z’ubufatanye, haba mu karere ndetse no kurwego mpuzamahanga, kugirango tunoze ubufatanye n’imikoranire.

3.      Turateganya ubwiyongere bw’abanyamuryango bacu, Uyu mubare uzashimangira ijwi ryacu kuko ari ingirakamaro.

4.      Tuzakomeza kuganira n'amashyirahamwe mpuzamahanga, amahuriro, hamwe n’amasosiyete kugirango twongere ubufatanye no guteza imbere amahirwe yo guhugura abashoferi ku rwego mpuzamahanga.

5.      Turacyashaka abo twiyungaho ndetse dufatanya kugirango dutange umusaruro ukwiye mu kunoza umwuga wo gutwara amakamyo.

IX.              AMAKURU KU IMARI:

a)      Ishyirahamwe riterwa inkunga binyuze mu misanzu y'abanyamuryango buri kwezi.

b)     Ishami ry’imari ryemeza ko amafaranga akoreshwa hakurikijwe ingengo y’imari yemejwe, Ikubiyemo imishahara y’abakozi n’indi mishinga na gahunda zindi zikenewe.

c)      Raporo y’imari ishyikirizwa abanyamuryango buri kwezi muncamake, na buri mwaka mu nteko rusange, byerekana uburyo amafaranga yakiriwe buri kwezi nuko yakoreshejwe.

X.                 IBITEKEREZO BY’IMIRIJWE IMBERE:

                                             i.            Gukomeza gukora ubuvugizi ku ishyirwa mu bikorwa ary’amategeko agenga umurimo.

                                           ii.            Gushiraho ubwishingizi bwo kwivuza ku banyamuryango bacu.

                                         iii.            Kugura imbangukira gutabara kugirango itange ubufasha bwihuse mugihe habaye impanuka.

                                         iv.            Gushiraho ikigo cy'imari iciriritse cyangwa banki kugirango itange serivisi zinguzanyo ku bashoferi.

                                           v.            Kwagura gahunda z’amahugurwa ku bashoferi batwara amakamyo bakagera ku bushobozi mpuzamahanga.

                                         vi.            Kubaka ibigo bikomeye bigirira akamaro abashoferi ubwabo.

                                       vii.            Gutezimbere urwego rwacu rwemewe rwo kwigisha no guhugura abashoferi ku burenganzira bwabo n’amategeko agenga umurimo, haba mu mategeko agenga umurimo mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

                                    viii.            Gukomeza gushaka iterambere mu bufatanye mpuzamahanga

XI.              UBUHAMYA:

·         Mu 2023, umushoferi wo mu Rwanda yagize impanuka ikomeye aho ikamyo yerekeje mu isoko, bituma hapfa abantu barenga 50.

Umushoferi yari umunyamahanga mu kindi gihugu. Ku nkunga y’ishyirahamwe hamwe n’ubufasha bwa bagenzi bacu bo muri kiriya gihugu, twifashishije ubutabera mu buryo buboneye kandi ku mpande zombi burakora.

·         Mu bihugu bimwe na bimwe, iyo habaye impanuka harebwa ku bayihuriyemo.

Umwe mu banyamuryango bacu yagize impanuka irimo umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru mu gihugu kimwe. Nubwo byari bimeze bityo, umushoferi yarafunzwe, kandi amategeko y’umuhanda ntiyubahirizwa. Icyakora, ku bufatanye na ambasade y’U Rwanda n’ishyirahamwe ry’abashoferi b’amakamyo muri icyo gihugu, Urubanza rwaciwe mu buryo buboneye, kandi ubutabera buratangwa.

·         Mu bihugu bimwe, amategeko yabo ntagendanye ni gihe, aha abashoferi bakunze gufungwa bazira ibibazo bijyanye n’imodoka, kabone niyo amande yakabaye igisubizo gikwiye.

Twahuye n’ibibazo nkibi kandi twakoze kugirango tubikemure. Byongeye kandi, ruswa ikomeje kuba ikibazo gikomeye, ababishinzwe basaba kugira icyo bahwabwa aho gukurikiza amategeko, cyane cyane ahabereye impanuka, batitaye niba umushoferi afite amakosa. Turakomeza gukora kugirango tunoze ubuvugizi kuri ibi.

Ubundi buhamya mushobora kubusanga ku miyoboro ya YouTube, ACPLRWATV , no kuri Sauti Ya Dereva , imiyoboro icungwa n’ibigo byitangaza makuru.

XII.           MU KWANZURA:

ACPLRWA yakomeje gukora ubuvugizi bushimangira uburenganzira n’imibereho myiza y’abashoferi batwara amakamyo mu Rwanda, duhagaze neza mu nshingano zacu zo kuzamura ubunyamwuga no gufatwa neza muri iki gice. Kuyoborwa n'indangagaciro zacu z'ibanze z'ubunyangamugayo, ubuvugizi, uburinganire, ubumwe, no gukorera mu mucyo, twiyemeje kubaka inzira y'akazi itekanye kandi inoze ku bashoferi, ba nyir'imizigo, ndetse n'abakoresha ubwabo.

Mu gihe dukomeje gutera imbere no kwagura ibyo dukora, turahamagarira abaterankunga haba mu karere ndetse no mu mahanga kwifatanya natwe mu kuzamura ibipimo by’uyu mwuga wo gutwara amakamyo.

Twese hamwe, dushobora gushyiraho ejo hazaza aho uburenganzira bw’abakozi ba bashoferi bw’ubahirizwa, kandi umwuga ugatera imbere mu buringanire, umutekano, no kwaguka.

Dutegereje kuzakorana na buri wese mugushyigikira iki cyerekezo dusangiye.

XIII.        KU YANDI MAKURU:

YouTube: ACPLRWATV

X (Twitter): ACPLRWA

Facebook: ACPLRWA

Ibiro: + (250) 792 405 099

Tel:    + (250) 789 187 656

            Website: WWW.ACPLRWA.RW

             E-mail:  acplrwa@gmail.com

Our Services

INTERMEDIATION

ADVOCACY

DRIVERS TRAINING

OUR TEAM

LEGAL REPRESENTATIVES OF ACPLRWA

KANYAGISAKA Justin
PRESIDENT OF ACPLRWA
KABANDA MUGUNGA
1 VICE PRESIDENT
KUBWUMUKIZA Fanuel
2 VICE PRESIDENT
RUKUNDO Abdul Hakim
SECRETARY OF ACPLRWA
RUGAMBA Steven
TREASURE
ACPLRWA-RWANDA